Ibikorwa bya CASA byashyizweho akadomo ku wa 4 Ugushyingo 2025.
Umuyobozi wa CASA mu Rwanda, Nkubito Kagabo, yavuze ko mu myaka itatu yari imaze ikorera mu gihugu, yafashije ibigo bito n’ibiciriritse bigera ku Icyenda bikora ubucuruzi mu buhinzi n’ubworozi n’imishinga ibiri y’abatanga serivisi.
Yavuze ko byose bigamije guteza imbere urwego rw’ubucuruzi mu buhinzi, gushyigikira ibigo bito n’ibiciriritse mu kongera ishoramari, no kubihuza n’abashoramari bafite icyerekezo.
Ati “CASA Rwanda yafashije ibigo icyenda bikora mu nzego zitandukanye zirimo ubworozi bw’inkoko n’amafi, ubuhinzi bw’imboga, n’abatanga serivisi babiri. Ibi bigo byahawe ubufasha mu kunoza imicungire y’imari, kongera umusaruro, kubona amasoko no kwagura ishoramari.”
Abafatanyabikorwa bakoranye na CASA bagaragaje ko ubufasha bahawe bwabafashije kwagura ibikorwa, kongera umusaruro no kugera ku masoko mashya.
Florence Batoni, Umuyobozi Mukuru wa Platinum Agri-Business yafashijwe na CASA, yagize ati “Iyi gahunda yafashije ikigo cyacu kwagura uruganda rw’inkoko kuko rwavuye ku nkoko z’amagi 30.000 rukagera ku 40.000 mu gihe gito, twashinze kandi uruganda rukora ibiryo by’amatungo rufite ubushobozi bwo gutunganya toni eshatu ku munsi.”
Umuyobozi muri CASA, Steve Morris, yashimangiye ko iyi gahunda yerekanye ko ubuhinzi bushobora gukorwa kinyamwuga, bukinjiza abahinzi bato mu mwuga kandi bukabyara inyungu.
Yavuze ko uyu mushinga wubatse ubufatanye hagati y’ibigo bito n’ibiciriritse, amabanki n’abashoramari.
Ati”Ibigo byafashijwe byashoboye kunoza imicungire y’imari yabyo, bikaba byiteguye kwakira ishoramari ndetse bimwe byamaze no kubona inkunga n’inguzanyo z’amabanki.”
CASA Rwanda yakoranye n’ibigo birimo Platinum Agribusiness, Fine Fish Ltd, Good Smelling Company, B5CD Ltd, RARICO, Maggot Farm Ltd, BDO, Afrinet Solutions Ltd, AgraCare, Agrilec, Ndahimana Chicken Grower Ltd na Deyi Ltd.
Yakoranye n’abahinzi 21.000 binyuze muri ibyo bigo by’ubuhinzi, biteganyijwe ko haziyongeraho abandi 9.000 mu Ukuboza. Bamaze gukora ishoramari ry’ubucuruzi ry’arenga £255,000 (angana na miliyoni 483 Frw) banakusanyije inkunga y’abo irenga £1,000,000 (miliyari 1.8 Frw).
https://igihe.com/amakuru/rwanda/article/casa-rwanda-yasoje-ibikorwa-byayo-mu-rwanda